RURA
Kigali

Igaragaza igiciro Yesu yishyuye ku musaraba – Chryso Ndasingwa ku ndirimbo nshya yakoranye na Sharon Gatete

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/03/2025 12:22
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa uri mu myiteguro y’igitaramo ‘Easter Experience,’ yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yanyishyuriye’ yakoranye n’umuramyikazi ugezweho, Gatete Sharon.



Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, umuramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Yanyishyuriye", igihangano gishingiye ku butumwa bukomeye bw’imbabazi z’Imana n’igiciro Yesu yishyuye ku musaraba kugira ngo acungure umuntu.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chryso yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo mu buryo bushya kandi bugezweho, kugira ngo ikomeze gutanga ihumure n’ihishurirwa rishya ku bakristo. 

Yavuze ko "Yanyishyuriye" ari indirimbo ifite ubutumwa bukomeye ku mukristo wese, igaragaza uko Yesu yitanze ku musaraba ngo acungure abantu, yerekana imbabazi ze n’urukundo rutagereranywa.

Uyu muhanzi yashimangiye ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwuzuye ubuntu bw’Imana, yibutsa ko amaraso ya Yesu ahanaguraho abantu ibyaha byose. 

Ati: "Ni indirimbo ivuga ku mbabazi z’Imana n’uburyo amaraso ya Yesu yatumeneye atwuhagije byose. Ni ubutumwa bwuzuye ubuntu n’urukundo rw’Imana."

Kugira ngo iyi ndirimbo igire imbaraga muri iki gihe, Chryso Ndasingwa yavuze ko bayihinduye mu buryo bw’amajwi n’injyana bundi bushya, ikaba ivuguruye mu buryo bujyanye n'igihe. 

Yavuze ko bagize igitekerezo cyo kuyisubiramo kugira ngo irenge kuba indirimbo isanzwe, ahubwo ibe ubuhamya bwimbitse bw’icyo Yesu yakoze.

Iyi ndirimbo yasohotse muri iki gihe 'kuko ubutumwa bw’amaraso ya Yesu bukenewe cyane, aho abantu benshi bakwiye kwibutswa ko batagomba kwigunga no kwihemberamo ibyaha cyangwa ubwoba, ahubwo ko Yesu yamaze kubyishyura byose.'

Yakomeje agira ati: "Ubutumwa twifuza gutanga ni uko ntacyo umuntu yakwishyura ku bw’agakiza ke, kuko Yesu yarangije byose. Ni igihe cyo kwizera, kwegera Imana, no kubaho mu munezero w’ubuntu bwayo." 

Ubusanzwe, "Yanyishyuriye" ni indirimbo ya 88 mu gitabo cy'indirimbo, mu ruhande rw'izitwa izo 'gushimisha.'

Agaruka kuri Sharon Gatete bakoranye iyi ndirimbo, yavuze ko uyu mukobwa ufite impano idashidikanwaho ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.

Yagize ati: “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana.”

Uretse kuba yakoranye indirimbo n’umwe mu baramyi b’abahanga mu muziki, Chryso Ndasingwa yagarutse ku gitaramo ‘Easter Experience’ ari kwitegura gukorera muri BK Arena ku munsi wa pasika, yavuze ko kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa nyabwo.

Ati “Igihe kirageze! Hari ibikomeye nateganyirije abakunzi b’umuziki wange. Icy’ingenzi ni uko bizaba ari ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.”

Yavuze ko hari byinshi ateganyiriza abazitabira igitaramo cye ariko ‘Hari byinshi ntari bwerureho ariko nizeye ko bizatungura benshi kandi bikaba umugisha kuri bose.’

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

Kuri ubu Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y'igitaramo cya Pasika yise Easter Experience kizaba tariki 20 Mata 2025. Mu bo azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True  Promises ndetse na Arsene Tuyi.

Ni igitaramo kizabera muri Intare Arena i Rusororo ndetse amatike yamaze kugera hanze. Kwinjira ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw.


Chyso Ndasingwa na Sharon Gatete bongeye kwibutsa abantu igiciro Yesu yishyuye ku musaraba kugira ngo akize abantu ibyaha

Iyi ndirimbo bavugururye bundi bushya, isanzwe ari iya 88 mu gitabo cy'indirimbo

Chryso Ndasingwa yavuze ko ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'imbabazi zihebuje bugenewe buri mukristo wese

Chryso ari gushyira hanze ibihangano bitandukanye mu gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye cya Pasika

Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete "Yanyishyuriye"

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND